Wednesday, March 7, 2012

Amafaranga-Amabanki: Inguzanyo ni iki

Ni intizanyo y’amafaranga azishyurwa mu gihe runaka cyumvikaniweho, umubare w’amafaranga witwa ishingiro, ingwate ikaba icyo watanze ngo ugurizwe, igihe ugomba kuyishyurira cyo kiba kizwi nk’igihembwe.
Ni byiza kwaka inguzanyo ku bintu bikomeye cyangwa byihutirwa, kwaka inguzanyo z’igihe cyangwa utazashobora kwishyura bitera ibibazo mu by’ubukungu, kuko biragoye kwishyura buri kwezi.
Niba umuntu agurijwe amafaranga kandi agomba kwishyurwa ndetse n’inyungu. Kugirango umuntu ashobore kubona inguzanyo, keretse ari umucuruzi ukomeye cyangwa afite umukoresha, naho ibyiza ni uko yajya muri coperative runaka kugirango ashobore kuyibona mu buryo bworoshye.
Ubundi rero umuturage wo mu cyaro nawe akeneye inguzanyo kugirango ashobore kwiteza imbere; ni muri ubwo buryo rero hajeho micro finances zibegera kandi zikanabakira.
Uburyo rero ashobora kubona inguzanyo bwavuzeho haruguru.
Kandi kugirango banki yariyo yose iguhe inguzanyo, ugomba kuba ubitsayo; rero ni ngombwa yuko umenya uburyo ushobora gufunguza konti yaho.
Ingero zikurikira ni aho ushobora kwisunga.

Related Posts by Categories



No comments:

Post a Comment