Ugomba kugira amafoto abiri n’indangamuntu yerekana uwo uri we kugirango bashobore kugufungurira mu kizere cyose.
Inshingano za COOPEDU muri rusange ni ukuzamura imibereho y’abanyamuryango cyane cyane abari n’abategarugori; ibaha inguzanyo ziciriritse kugira ngo babashe kwiteza imbere.
- Mu rwego rwo gutanga serivisi nziza kandi inoze; COOPEDU itanga inguzanyo z’ubwoko butandukanye kandi mu gihe gito.
- Inguzanyo zihabwa abagore b’amikoro make nta ngwate y’umutungo batanze bagakoreshwa ubwishingirane magirirane, zigarukira kuri 200 000 fr.
- Inguzanyo zihabwa abagore ba rwiyemezamirimo batanze ingwate z’ibintu byimukanywa, zigarukira kuri 2 000 000 fr.
- Inguzanyo k’ubucuruzi , k’ubuhinzi n’ubworozi, k’ubwubatsi, ku banyamyuga n’ibindi zigarukira kuri 20 000 000 fr.
- Inguzanyo k’umushahara; inshuro 6 z’umushaharayishyurwa mu mezi 18.
- Imanurambabura ingana na 50% y’umushahara w’ukwezi; yishyurwa mu kwezi kumwe.
- Inguzanyo yihuse ku bafite bon de commande cg abashaka gusorera ibicuruzwa byabo biri muri gasutamo igarukira kuri 10 000 000 fr kandi ikishyurwa mu gihe kitarenze amezi 3.
www.coopedu.rw
No comments:
Post a Comment